Abakunzi b’inkuru y’ Amayobera y’urukundo.

Nshuti bakunzi b’inkuru y’uruhererekane y’amayobera y’urukundo, nejejwe no kubasuhuza mwese uko mwakabaye kandi mbashimira mbikuye k’umutima ubutumwa bwiza munyoherereza muri commets zanyu zose iyo inkuru y’Amayobera y’urukundo ibagezeho buri wa gatatu.

Nzi neza ntashidikanya ko muba muri benshi muyitegereje buri wa gatatu mu gitondo. Mumbwira kenshi ko amatsiko ari menshi ndetse kenshi na kenshi mukambwira ko bitoroshye namba gutegereza icyumweru cyose. Mwambajije impamvu ntabagezaho uduce tubiri mu cyuweru kandi narabibemereye. Muby’ukuri akazi kenshi mfite ubu ntigatuma nandika inkuru nyinhsi nkuko mbyifuza, ariko kandi uko byagenda kose inkuru yanyu iba igomba kubageraho ku wa gatatu.

Ese mbahaye ijambo, mu mbwire uko mwe mubitekereza cyangwa uko mubyifuza. Twiganirire muri macye, mutange ibitekerezo nanjye ndafata umwanya wo kugenda mbasubiza. Mutekereza iki kuri Nzozi? Mado mu mubona mute? Ngabo mubona ari umuntu ukwiye kwizerwa? Ese Akeza mubona azakira? Ese akwiranye na Nzozi? Diana nubwo mutaramenya amakuru ye neza, mumutekerezaho iki? N’iki kibashimisha kurusha ibindi mu nkuru y’amayobera y’urukundo? N’iki muyikundira? Ese umwanditsi wayo mu mutekerezaho iki?

Abenshi mwasabye ko iyi nkuru y’uruhererekane y’ Amayobera y’Urukundo yazakinwamo filime. Nabitekerejeho kandi ndimo gukorana na TVR tureba uburyo byazashyirwa mu bikorwa ariko ntabwo igihe kirangera kuko muzahita mubimenyeshwa.

Naho mwe mwese mwambwiye ko mutazi uburyo cyangwa aho musanga inkuru y’amayobera y’urukundo, ujya kuri wateta.com, ahagana hejuru hari ahanditse ngo amayobera y’urukundo, ukandaho hanyuma ukahasanga ibice byose kuva ku gace ka mbere kugaza ku gace tugezeho ubu. Ubu tumaze kugera ku gace ka 25. Niba urimo gukoresha telefoni, andika wateta.com, ujye ahanditse "Menu" ukandeho, haraza link zitandukanye harimo n’iy ’Amayobera y’ Urukundo, ukandeho, ibice byose urabisanga aho ngaho.

Nkaba nongeye gushimira mwe mwese mugaragaza ko mukunda iyi nkuru y’amayobera y’urukundo mbabwira ko nanjye mbakunda bidasubirwaho.

Mukomeze kunogerwa na gahunda za wateta.com

30 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 1861
IBITEKEREZO
  • la toute, 09:22 - 30/07/2016

    Umwanditsi ni umuhanga pe. ndi umwe mu basabye ko ikinwamo filme ngahabwamo role lol!!!
    Ibindi akanya ni gato nimpuguka ndagira icyo mbivugaho.
    Imana ikwagurire inzozi!!

  • Gogo, 09:34 - 30/07/2016

    Aima warakoze cyane kudukorera iyi nkuru kuko irimo inyigisho cyane cyane mubuzima tubamo buri munsi. Njyewe mba numva ari filme ndi kwirebera nuko ahubwo ntayireba buri munsi. kuwa 3 biba ari cyera cyane! Aho bigeze ndabona Akeza ashobora kuba ariwe mushiki wa Nzozi, mbese ntegerezanyije amatsiko intambara izaba hagati ya Mado n’umugabo we ndetse n’umuhungu wabo Nzozi

  • JACKY, 19:04 - 30/07/2016

    mbere na mbere umwanditsi ni umuhanga pe !!!! abakinnyi bo n,ubwo harimo abafite ubugome bwinshi nabo role zabo ni ngombwa kuko akenshi no mu buzima busanzwe usanga babaho . ariko mbega byiza film y,amayobera y,urukundo nanjye ndi mu bayifuzaga cyane turayitegereje Imana ibigufashemo.

  • marena diane, 10:19 - 1/08/2016

    Sha kuba urumuhanga bidasanzwe gusa utinda guduha Urundi duce tukarambirwa,ndaho abakinnyi bo mbona Diana ari sister wanzozi ahandi nkunda lol ya mado agiriranabi umwana yibyariye kndi nagusabaga NGO nukinisha film kuriyo role mado uzahancire kko mpakunda nahakina hhhhhhhh

  • clemence, 07:36 - 2/08/2016

    Jye mbona Diana ariwe mushiki wa Nzozi,Akeza rero ntazapfe kuko byaba birangiye,Mado ni umugore w’umugome utagira ubumuntu,ariko ahakina neza.naho Ngabo we s’uwo kwizerwa kuko ashobora kuba ari umunyantege nke.

  • aline, 14:01 - 2/08/2016

    umwanditsi numuhanga cyane mukwandika inkuru turagukunda cyane ndi muri belgique ariko iyinkuru nshishikariza benci kuyisoma nkunda cyane role ya nzozi na akeza intera amatsiko nokwibaza cyane kumacenga yabashakanye ; ntabwo bakwiranye kuko yamuhemukiye

  • kagaba, 20:32 - 2/08/2016

    Iyi nkuru byo ni nziza kdi ivuyemo film byaba akaeusho. Naho umwanditsi we rero ni hatali wagira ngo ni wa mwami Salomon uvugwa muri bible. Gusa ese KO muvuze KO muzacisha film kuri tvr ubwo nk’abataba mû Rwanda bazayibona gute? Munsubize muraba mukoze ikindi nababajije Nina mufite ibitabo by’urukundo uko umunru yabibona aba hanze.murakoze.

  • amahoro, 13:09 - 3/08/2016

    Njye iyi nkuru sinayisobanukiwe neza itangira ari umusore Nzozi ufite umukobwa AKEZA bakundana none aho igeze mbona ari umugore we none se hariya bavuga ngo akeza yazanye na wa mukobwa kwaNZOZI yari yakunze amubonye mumuhanda bari gusomana ninshuti ye akamufuhira nabyo ni inzozi???? ese inzozi ze yarasinziraga zikongera zigakomereza aho yazisize ejo njye rwose iyi nkuru yaranshanze birenze pe mbabarira kubana rwose unsobanurire aha hantu nyisubiyemo inshuro zirenze ebyiri ngirango mbyumve

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA