Amahoro yanjye ni wowe!

Uri inkingi inkigira izuba, uri ishami rigari rinkingira imvura, ukambera urukuta rwiza runkingira umuyaga. Ibibazo byanjye byose ni wowe uzi uko ubizimya ukabihindura umuyonga, ukampa gutuza no guhora nezerewe bidakuka. Amahoro yanjye ni wowe. Gukanguka nkubona undyame iruhande bintera akanyamuneza ngashimira Rurema yo yakumpaye cyane cyane iyo nibutse ijoro ry’urukundo ryiza untambagizamo mu buryo wihariye wowe wenyine.

Kugira umugabo nkawe ntako bisa! Njya numva abgore benshi baririra mu myotsi ko abagabo babo babatesheje umutwe, ndetse hakaba n’abasenya uko bwije uko bucyeye, naho njye udafite icyo natanze nkaba narakwegukanye, ukaba untetesha amanywa n’ijoro ukankunda urudacagase, ukampa kunyurwa ngasinda umunezero.

Isaha ya saa tanu burya nyikunda kubi! Kuko niho ubutumwa bwawe bwa mbere bugufi bungeraho, umbaza uko niriwe nyamara kandi twatandukanye mbere gato ya saa mbiri. Ubutumwa bwawe iteka burangizwa n’agatima gatukura umbwira ko unkunda. Yoo, tuzisazire dutyo nshuti mugabo nkunda nahawe n’Uwiteka! Iyo habaye impamvu ituma kuri iyo saha ubutumwa butaza ndahangayika kuko mba numva mvukijwe ikintu kingenzi mu buzima bwanjye bwa buri munsi.

Iyo utashye ku mugoroba uburyo unsoma birihariye! Ufata umwanya ukabanza ukumvumviriza uwo munyenga bikanyereka ko wankumbuye umunsi ukarinda urenga. Singiye kukubeshya, ujya gutaha nanjye nagukumbuye ibi bidasanzwe! Ingiro zanjye zose ziba zirimo urukundo kandi mba nziko unshyigikiye. Gusangira nawe mbikunda kubi kuko mba nziko tutari bufungure ngo turangize utantamitse nibura rimwe cyangwa kabiri! Ni utuntu umuntu yakwita ko ari duto duto, ariko dufite akamaro kanini cyane mu kubaka urugo rwacu ndetse no kongera urukundo rwacu umunsi k’uwundi.

Ejo bundi wanzaniye akabombo, urangije uragafungura uti asama, ndahumiriza ukanshyira mu kanwa maze ugaherekezanya kunsoma buhoro cyane numva utuntu ntazi tunjagajaze umubiri wose. Ubu se koko nakongeraho iki mugabo nkunda? Uri amahoro yanjye.

21 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 1214
IBITEKEREZO
  • patrick, 08:29 - 21/07/2016

    rwose ngewe nabuze umwanya nasetse ndishima mbese nuburyohe gusa komeza kuturyoherezaaaa

  • La toute, 08:41 - 21/07/2016

    Ahuiii... Ndanyuzwe.

  • jacky, 09:35 - 21/07/2016

    mbega byiza nibakomerezaho rwose

  • ben, 13:01 - 21/07/2016

    hahirwa abibera mumunyenga wurukundo kuko ari ijuru rito
    ndabismye nshesha urumeza rwumunezero

    Imana izamfashe nanjye nzature muri uwomunyenga iyosi yabakimaze
    ndanyuzwe

  • julia, 17:56 - 22/07/2016

    Mana we!!!!!! mba nunva ntazi uko mbaye nukuri !!!!!! gusa umugabo wakubereye mwiza , ntukamutenguhe kd numugore wakubereye mwiza mugabo, ujye umufata neza cyane cyane ko dushimishw nutuntu twubusabusa!!!! umunsi mwiza ndabakunda!

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA