Amayobera y’urukundo (agace ka 41)

Nzozi asiga Mado na Rwemarika aho bumiwe! Muby’ukuri Mado yari amaze kugarura uubwenge n’umutima nama umwereka ko ibyo yakoze byose cyane cyane ibyo yakoreye umuhungu we agamije kubabaza Rwemarika bitari bikwiye ahubwo byatumye yitwa umubyeyi gito. Urwo rukundo atari yarigeze yiyumvamo dore ubu noneho rumaze kumubera umuzigo uremereye. We wajyaga yibwira ko ntawamuhangara muri uwo mwanya aribura. Nubwo ibyo Rwemarika yari yarakoze byari agahomamunwa, ariko na none ibyo Nzozi yari amaze kumubwira byose bimwereka ko ntaho bataniye.

Rwemarika nawe uri aho ubwo yari yumvise ibyo Nzozi abwiye Mado, yubura amaso areba Mado atazi icyo ari bumubwire. Mado araza yegera Rwemarika amwicara iruhunde ariko bombi ururimi ruragobwa babura aho bahera batangira kuganira. Rwemarika we ibibazo byari byamubanye byinshi yibaza uburyo umuhungu we Nzozi azongera kumubabarira ntamwihakane nk’umubyeyi. Yari yaramureze amukunda by’akarusho. Mado nawe yatinyaga bikomeye kuko yari yaramurahiriye kuzihimura dore ko noneho bicaranye muri icyo cyumba cyubakanye ubuhanga, ariko uko biri bugende mu minota micye bombi ntibazi aho biri bwerekeze.

Nzozi amanuka amadarajya asubira mu cyumba kinini cy’uruganiriro, aho icyumba cy’Akeza cyari hakurya umuryango ufunguye. Akeza aramurembuza ngo aze amurebe baganireho gato dore ko yari anamukumbuye kuko yari amaze no kumufuhira, atifuza namba ko Diana yakongera kumwegera. Nzozi abona ko Akeza amurembuza ariko ntiyabyitaho cyane, nawe azamura akaboko nko kumuramutsa arikomereza.

Impumuro nziza yari imaze gusakara mu ruganiriro rwa kabiri. Nzozi agenda agana aho iyo mpumuro ituruka, afungura umuryango, asanga ameza ateguye neza, indabo z’amaroza atukura, uturahure tureture turimo divayi, amasahene abiri manini ku meza ageretseho amasahane aringaniye, umuziki mwiza wa Kamariza, indirimbo yamunyuraga cyane "Naraye ndose"! Nubwo umutima we wari uremerewe cyane, atangira kumwenyura, ahengeka umutwe byo kugaragaza ko akozwe k’umutima abonye Diana aturuka hakurya, aza amusanga yambaye ikanzu y’ubururu ngufi igaragaza ibibero, umusatsi yasokoje neza umutemba mu ntugu, ndetse n’umunwa yasize ibara ritukura rishashagirana.

Nta jambo risohotse bombi barahoberana, Diana atangira kumusoma mu irugu, Nzozi atangiye kugira icyo avuga, Diana amushyira urutoki ku munwa amubuza kugira icyavuga, maze aramusoma Nzozi nawe arahumiriza anyurwa n’ubwo buryohe karemano ahawe n’umukobwa utagira uko asa, umutima uroroherwa yumva bwa buremere bowe burayoyotse, yibagirwa ibyo bizazane byose...

Ntuzacikwe n’agace ka 42. Ni kuri wateta.com buri wa gatatu.

Icyitonderwa : Ushobora no gusoma inkuru Urukundo n’ibigeragezo, Maliza na Rurangwa, kuri wateta.com. Ni buri wa mbere. Ibice bibanza wabisanga muri link yitwa " urukundo n’ibigeragezo".

16 November 2016
Abasuye iyi nkuru : 1718
IBITEKEREZO
  • Fany, 07:58 - 16/11/2016

    Bjr Aima. Sha ndabona disi Mado agatima ka kibyeyi kaje wenda ahari na Rwemarika araza guca bugufi maze izima rya kigabo arifashe hasi nawe asabe imbabazi. Biraryoshyeee!

  • Dou2, 08:14 - 16/11/2016

    Wow!
    Mbega uburyohe bw’urukundo rwa Nzozi na Dianah..
    Ndumva mbaye uwa mbere ugasomye..

    Much respect Our Aimable

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA