Amayobera y’urukundo (agace ka 42)

Diana yegeka umusaya we mu gituza cya Nzozi, babyina iyo ngwatiramubiri ya Kamariza, "Naraye ndose" ntawe uvugisha undi bombi batwawe. Diana ashaka kurekera aho kubyina ho akanya gato agira ngo agire icyo yibwirira Nzozi, ariko nzozi amubera ibamba amubuza kugira icyo avuga, nta jambo akoresheje Diana yibwira icyo Nzozi yifuza arongera yegeka umusaya we muri icyo gituza maze si ugutwarwa bivayo.

Nzozi yari akeneye ibihe nk’ibyo. Igihe cyari kibaye kirekire agerwaho n’amakuba gusa ku buryo yari yaramaze kwiheba yibaza aho ubuzima bwe bugana. Uwo mugoroba nubwo yari amenye byinshi kandi by’inshamugongo, ntiyifuzaga kubitekerezaho. Ihurizo rikomeye ryari ukumenya intandaro y’ibyo byose. Kuva rero amaze kubimenya, ibyinshi muri byo dore ko yahoraga yibwira ko n’ibitaraza bitazatinda, yiyemeza kumarana iryo joro ryose na Diana.

Indirimbo irangiye Diana aramwiyaka, yegera ameza yo kuriraho yari yateguye neza, afungura divayi, asuka muri twa turahuri tubiri tureture, ahereza Nzozi, wari urimo kumwitegerezanya urugwiro rwinshi ntacyo avuze, maze nawe yakira icyo kirahure, mbere yo gusomaho, akurura Diana aramusoma, maze Diana nawe arahumiriza si ugutwarwa, amera nkuwafashwe n’amashanyarazi, arisumubukuruza ngo hato adacikwa n’agatonyanga na gato k’iyo minwa ya Nzozi iboberanye urukundo rwamutahaga umubiri wose rugatuma Diana anihishwa n’uburyohe bwamuhamagariraga gukomereza ahiherereye ngo hato batagubwa gitumo kuko we ntakindi yifuzaga kitari kumwiha wese, akamutembereza mu ndiba z’umubiri we, akamuha kuri icyo gihango cy’uruziraherezo.

Nzozi abona ko Diana yashize, dore ko nawe byari uko, ariko ntiyifuzaga ko bihuta, ahubwo yashakaga gufata igihe cye cyose maze iryo joro rikamuhanagura amarira yose yarize mu ijoro ry’urukundo. Yiyaka Diana arajijisha kuko icyuya cy’urukundo cyari cyamurenze, ipantalo ye yenda guturika ubugabo bwe bwabuze ubuhumekero, imyenda yamubanye mito. Diana akubisa amaso munsi y’umukandara wa nzozi aramwenyura, kwihangana biramunanira maze araseka, Nzozi ati komeza unseke urabiryora mu kanya ni akazi kawe!

Nzozi yiyambura umwenda wo hejuru asigarana igituza gusa maze Diana akibonye arababwa, kwihangana biramunanira ikirahure yari afite mu ntiko kiramucika, kikubita hasi kirameneka, bombi ariko ntibabyitaho. Diana na we yiyambura ishati yambaye, asaba Nzozi kumufasha gufungura isutiye, nawe mbere yo gukora ibyo Diana amusabye arabanza akikiza iyo mitemeri ibiganza bye maze yongorera Diana amagambo amukora kumutima atari yarigeze yumvana undi musore wese.

Bazimya amatara, basigaza udutara twaka bucye, imbaraga zibageza mu cyumba zo ntazo bari bafite. Bagitangira guhuza urugwiro, uko bakarambaraye aho mu ruganiriro bumva umuntu abituye hagati! Akeza ati ntimuzigera muryamana nkiri kuri isi!

Ntuzacikwe n’agace ka 43! Ni buri wa gatatu kuri wateta.com.

Icyitonderwa : Ushobora no gusoma inkuru "Urukundo n’ibigeragezo", Maliza a Rurangwa, buri wa mbere, kuri wateta.com. Ibice bibanza, wabisanga muri link yitwa "Urukundo n’ibigeragezo.

23 November 2016
Abasuye iyi nkuru : 1808
IBITEKEREZO
  • céline, 00:58 - 23/11/2016

    Ayiweeeee! Akeza abonye imbaraga ?

  • Dou2, 07:28 - 23/11/2016

    Mbega Akeza ngo arabihiriza abandi bana we!!!!!!!!!!!!!!!
    Gusa Nzozi na Dianah bakomeze bibere mu isi y’urukundo baryoherwe

  • GAKIRE, 13:12 - 23/11/2016

    UYU SE WE ATEYE ATURUKA HE ?

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA