Amayobera y’urukundo (agace ka 43)

Akeza wari urwaye utabasha kugenda kugeza ubwo, ananirwa kwihangana abonye Nzozi na Diana mu buryohe bw’urukundo bombi batwawe, yumva umutima ugiye kumuvamo, si ugufuha yenda guturika, yiyemeza kubyuka nubwo adashoboye. Yicara mu kagare ke ntawe umufashije, akoranya imbaraga ze zose arasunika , Diana na Nzozi bashiduka Akeza abituye hagati ndetse n’akagare rugeretse!

Nzozi umujinya uramwica, we wibwiraga ko agiye kurara ijoro ryiza n’umukobwa w’umutima kandi ufite uburanga n’ubwitonzi butagereranywa, asubiza amerwe mu isaho, ariruhutsa aryama agaramye aharira uwo mwanya wo hagati Akeza dore ko ari wo yari aje aharanira. Diana we ntiyatungurwa kuko Akeza yari yaramurahiriye ko atazigera atuma Diana amutwara umugabo we Nzozi kuko kuri we bari bagishyingiranywe imbere y’amategeko, kandi kugeza uwo munsi kuba Nzozi yari yaramuretse akaguma mu nzu y’iwabo n’uko hari impamvu.

Diana, arahaguruka abaza Akeza nba akeneye ubufasha mu gusubira mu kagare ngo amusububize mu cyumba! Akeza aramwenyura amwicira ijisho amwishongoraho, arangije amubwira ko ahubwo afite inyota ko yakagombye kujya kubashakira icyo banywa we na Nzozi ubundi akabaha akanya, kuko umugabo n’umugore bakeneye guhuza urugwiro! Akeza arenzaho n’ubwirasi abanza Nzozi " sibyo chéri?"

Diana wari ufite ubwitonzi no kwihangana bikabije, uburakari burmufata, areba Nzozi nko kumubwira ngo nagire icyo avuga, ariko Nzozi we umujinya wari ukiri mwinshi ahitamo guceceka kuko yumvaga agize icyo avuga yavuga nabi. Diana ababazwa nuko Nzozi ntacyo avuze, aterura imyenda ye, arambara, asohoka mu ruganiriro afunga umuryango abasiga aho bonyine.

Ntakuzuyaza Akeza asingira iminwa ya Nzozi ashaka kumusoma ari nako amubwira urukumbuzi rwose amufitiye ndetse n’uburyo yifuza kumwiha muri iryo joro ryose! Bikubitana n’uko Diana yari agarutse gushaka isakoshi ye yari yasigaye aho, abona Akeza na Nzozi basomana, ababazwa cyane n’iyo shusho itazigera imuva mu bwenge. Afata isakoshi ye vuba na bwangu, asohoka yiruka n’amarira ari yose ararenga.

Nzozi yiyaka vuba na bwangu Akeza, aramwihanangiriza amubwira ko niba yifuza kuguma aho no kwitabwaho nk’umurwayi amwibagirwa burundu nk’umugabo we kuko nta na rimwe mubuzima azongera kumukunda. Nzozi abwira kandi Akeza ko uretse no kumukunda, no kumukoraho byonyine bishobora gutuma asara burundu kuko nubwo nta rwango rundi amufitiye, kuri we Akeza yari nk’igisebe cy’umufunzo kimubabaza kugeza kumusokoro w’igufa!

Diana yari yamaze kurenga, ntiyumva amagambo Nzozi abwiye Akeza. Nzozi ahaguruka yiruka, arambara, akurikira Diana, ariko ntiyamubona kuko kubera agahinda Diana yahise yurira imodoka ahitamo kwigendera. Akeza nawe aho asigaye aho, asigara aseka, yivugisha ati icyo nifuzaga ni ukugutanya na Diana, mbigezeho, kandi nawe mu minsi micye urabeshya urangarukira ye!

Ntuzacikwe n’agace ka 44! Ni kuri wateta.com buri wa gatatu.

Icyitonderwa : Ushobora no gukurikira inkuru "Urukundo n’ibigeragezo " Kuri wateta.com, ni buri wa mbere. Ibice bibanza wabisanga muri link " Urukundo n’ibigeragezo".

30 November 2016
Abasuye iyi nkuru : 1737
IBITEKEREZO
  • TETA, 10:03 - 30/11/2016

    OYA AKEZA RWOSE NAREKE KONGERA KUBABAZA NZOZI KUKO IBYO YAKOZE BIRAHAGIJE!!
    DIANA NAWE YIKIVUMBURA KUKO KUZA KWA AKEZA, NZOZI NTA RUHARE YABIGIZEMO.
    KANDI EREGA YIBUKE KO UMUGABO AKIRI UWABANDI NUBWO AKEZA YEHEMUTSE ARIKO NTIBIVUZE KO ATAGIKUNDA NZOZI. NUBWO NZOZI ATAMUKUNDA.

  • Byukusenge Aimable, 10:13 - 30/11/2016

    Ayaaaaa ninjye usomye iyi nkuru yukuntu Akeza abihirije abandi bana bwa mbere????? Wishyize my mwanya wa Diana ushobora guhura nikibazo cy agahinda gakabije

  • nene, 11:43 - 30/11/2016

    asyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii akeza anteye umujinya gusa iyo areka abandi bana bakigirira ijoro ryurukundo

  • Jojo, 05:45 - 1/12/2016

    Yooooo! Mbega umugore mubi uhemukiye abandi bana! Uko bigaragara aracyafite ubugome umutima we ntuzahinduka n’ubwo Diane na Nzozi bamukorera icyi. Kereka nibamuhunga bakajya kure ye.

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA