Amayobera y’urukundo (agace ka 45)

Mado uko yegera Rwemarika aba ari nako agenda yibuka ibyabaye muri iyo myaka yose yari ishize! Urwango yagiriye Rwemarika rwari rwaragiye rwikuba inshuro amagana. Ariko ishusho yamuzaga mu bwenge kenshi n’igihe yategaga rifuti, umugabo w’intarumikwa ari we Rwemarika agahagara akamutwara kuva uwo munsi akamugira umugore! Kuri we kumubabarira byari ikintu kidashoboka.

Rwemarika yashoboraga kuba yakwirwanaho, ariko igikorwa yari yarakoze cyatumaga yirega kandi akumva aratsinzwe. Yari yarakoze ibishoboka byose ngo arengere umuhungu we Nzozi kuko mado yari yaramurahiriye ko kugira ngo yumve uburemere bw’inabi yamugiriye icyo yagombaga gukora cyari kugirira nabi umuhungu we. Muri uwo mwanya Rwemarika yari yamaze kubona ko Mado ntacyo agitwaye Nzozi, yemera kwakira ikiri bumubeho iyo ari cyo cyose kugira ngo yishyure ingaruka z’ikibi yari yarakoze.

Rwemarika uko yumva intambwe za Mado umutima ukarushaho gutera, impumeko ye ikiyongera ubutitsa, icyuya kiramurenga ari nako amarira amushoka ku matama. urukundo yari yarakunze Mado ntabwo yari yararwibagiwe. Yamukunze akimubona, amugira umugore atazuyaje ikindi kandi yari yaranamuhaye umuhungu basa ari we Nzozi. Gusa Mado yagiye atareba inyuma, Rwemarika wari wizeye ko uko igihe gihita, ndetse na nyuma yo kubyara yari buzacururuke akamubera umugore azakunda akaramata abona ko yibeshye bidatinze.

Mado akubita urushyi itaa rya Rwemarika riratukura, Rwemarika atarafungura amaso Mado amwongera urundi, arangije amutegeka gufungura amaso ngo niba koko ari umugabo barebane amaso ku yandi. rwemarika amwumvira vuba, afungura amaso, amureba ari nako amwingnga amubwira ati "mbabarira nadakwingize! Singusaba imbabazi ngo utangirira nabi, gusa ngusabye imbabazi ko urukundo nagukunze rwampumye amaso rugatuma nkora ibidakorwa, nkagutera igikomere kumutima cyatumye unyanga n’umuhungu wacu urunuka. Ndakwingize wumve ko ibyo nkubwiye bimvuye ku mutima.

Mado yumvise ayo magambo, abanza gutuza ho gato kuko ibyo yakoraga byose nawe yari yarabaye umubyeyi gito. Kudakunda Nzozi bitewe n’uburyo yamubyayemo wenda byari uburenganzira bwe, ariko kumuhemukira kugeza ubwo yenda kuhasiga ubuzima byo ntibyari bikwiye umubyeyi wari umuhanga nka we. Mado abwira Rwemarika ati humura, icyaha wakoze n’icyo nakoze sinzi uwabishyira ku munzani niba hari icyaremera kurusha ikindi. Ntamunezero namba mfite bitewe n’uko urwango ngufitiye rwanteye gukora ibidakorwa.

Ubwo Rwemarika yari ateze amatwi ntacyo avuga. Mado aramwegera, aramuhobera, amubwira ati ibyabaye byose byibagirane. Kuva uyu munsi dutangire ubuzima bushya. Rwemarika agira ngo ararota. Ubwo Nzozi nawe azamuka yihuta ngo ajye kureba ko nta bara Mdo yaba yakoze, atarinjira ubwo umuryango wari urangaye ho gato abona Mado na Rwemarika umwe mu maboko y’undi! Bwa mbere m’ubuzima bwe yumva ibyishimo atazi aho biturutse biramusaze!

Nttuzacikwe n’agace ka 46. Ni buri wa gatatu kuri wateta.com

14 December 2016
Abasuye iyi nkuru : 1755
IBITEKEREZO
  • Francine, 06:41 - 14/12/2016

    Bjr Aima ndishimye cyaneeee! kubona Mado na Rwemarika bagiye kubyutsa umubano wabo gusa biratuma na keza agarukamo kandi rwose ni umwana mubi cyane. Merci sana

  • Fifi, 09:28 - 14/12/2016

    Yewwww ndishimye ndarize.Mado arahindutse.Mer6 Aimable

  • diane, 16:22 - 14/12/2016

    mana weeeeeeeeeeeeeeee mbigize ne ndishimye bidasanzwe Gusa nigitangaza kubona mado ahindutse pe ariko se buriya akeza we nzozi aramubabarira?

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA