Amayobera y’urukundo (agace la 44)

Nzozi ababazwa cyane nuko Diana yigendeye nta kintu amubwiye habe no kumubwira icyerekezo! Ababazwa cyane no kuba ijoro yari yiteze kuba iry’amata n’ubuki rihindutse umuyonga kubera Akeza utava ku izima, utabona ko urukundo Nzozi yigeze kumukunda ubu noneho yarweguriye Diana. Muby’ukuri ariko muri uwo mwanya ntiyari akeneye urukundo kuko kongere kugirira icyizere umukobwa kugeza ubwo bazabana byari kure, ariko nibura ibyari bimaze kuba byose byari byamwegereje Diana. Yaramusomaga ibibazo bye byose n’intimba yari amaranye iminsi ikibagirana burundu! Aramukura he se kandi koko?

Akeza arisetsa, azamura amaboko ayashyira mukirere si ukuririmba yiva inyuma, ariryagagura byo kunyurwa kuba abashije guhashya Diana akamwirukana muri urwo rugo! Icyo atabashaga gushyigura ni amaguru gusa kuko kugeza nubwo yari atarabasha kuyanyeganyeza. Ahamagara Nzozi, yirya cyane " Nzozi..., Nzozi?, uri he cheri? ngwino sha ndagukeneye!" Yabivugaga yipfayonza cyane. Nzozi ariko abanza guhangayika yumvise Akeza amuhamagara, akeka ko wenda yaba hari icyo abaye aza yiruka, ariko asanga nta kindi ari Akeza umusaba kumuterura akamusubiza mu kagare.

Akeza yari yarwanye intambara idasanzwe abasha kwikura mu buriri yiyicaza mu kagare ke nyamara atabasha gushyigura amaguru! Ariko kubera gufuha bimutiza imbaraga abasha kwiyicaza muri ako kagare no kwisunika kugeza aho yituye hejuru ya Diana na Nzozi aho bari barambaraye aho mu ruganiriro biyumvira umunyenga w’urukundo. Nzozi abonye ko nta kindi Akeza amushakira uretse kumuterura no kumusubiza mu kagare, umujinya uramwica, ati ntawagufashije kukishyiramo uza kuturogoya, unakisubizemo wisubize kuryama! Akeza, akomeza kwirya, akigira icyo avuga, Nzozi aba yarenze . Akeza asigara yivugisha ati" Asyi we, ivumbure birageraho bishire".

Ubwo Mado aho ari muri icyo cyumba ahanganye na Rwemarika, bombi ntawe uvugisha undi, barebana ay’ingwe. Rwemarika ahitamo guhaguruka, ahagarara hirya gato aho yitaruye kugira ngo Mado atagira icyo amutikura mu mutwe. Nubwo imyaka yari ibaye myinshi batabonana, ariko Mado yari yaramwoherereje ubutumwa bwinshi kandi Rwemarika ntiyashidikanyaga ko Mado yari afite ubushobozi bwo kumwihimuraho akamugirira nabi koko. Mado aza asanga Rwemarika ari nako amarira amushoka ku matama, atera intambwe bucye bucye, ijisho ryatukuye risa n’igishirira.

Rwemarika, atega amaboko imbere ye asaba Mado ko atakomeza kwegera imbere, amusaba ko yabanza akamutega amatwi, cyangwa se ko mbere yo kugira icyo akora icyo ari cyo cyose yakagombye kubanza gutekereza neza. Rwemarika yari umugabo w’intarumikwa, yashoboraga no kwirwanaho, ariko kandi ibyo yari yarakoze byatumaga aneshwa atanirwanyeho. Ikindi kandi Mado ntiyari yoroshye! Ese mama uko aza amwegerera arashaka gukora iki? Biragenda bite? Rwemarika ahitamo guhumiriza ahebera urwaje...

Ntuzacikwe n’agace ka 45. Ni buri wa gatatu kuri wateta.com.

Ushobora no gusoma inkuru "urukundo n’ibigeragezo ku Kirwa cy’ijwi" buri wa mbere kuri wateta.com. Ibice bibanza ubisanga kuri wateta.com link yitwa " urukundo n’ibigeragezo".

Ndabakunda.

7 December 2016
Abasuye iyi nkuru : 1768
IBITEKEREZO
  • jacky, 06:29 - 7/12/2016

    rimwe na rimwe abanyamafuti nibo bagera kubyo bifuza koko ndebera nka Akeza koko

  • Dou2, 11:00 - 7/12/2016

    Ishyari ni ishyano koko ye?
    Ubu Akeza arifuza iki yo gatsindwa?
    Igihe yateshereje umutwe NZOZI ntigihagije?

    Hagati aho thanks our Aimable

  • by. AIMABLE, 11:16 - 7/12/2016

    ayaaa ariko se akeza we bite bye.ntanatekerezako kwivumbura kwa DIANA. yabihomberamo?? kuko ariwe umuvura..RWEMARIKA we nahebere urwaje nib ari umunyenga wurukundo urakurikiraho cg MADO Aramutera icyuma..@KUBANA Aimable.turagukunda cyaneeee

  • peace, 09:13 - 8/12/2016

    Ariko se mama ubu nzozi na Diana buriya bazabyumva kimwe ko Diana yagiye ababaye azemera ko Nzozi atagikunda Akeza?? Urukundo ni intambara

  • venerande, 09:16 - 8/12/2016

    akeza ateye ishozi,ubundi icyaha kiraryoha nyamara kikarenza ariko hari igihe kirura kandi hari abantu batifuriza abandi amahoro igihe cyose bagahora babereyeho gutesha umuntu umutwe,jyewe mbona akeza adateze gusubirana na nzozi ariko rwemarika we ndabona azongera kuryoshya na mado,nzozi afite igikomere kandi burya ntibaza kubeshye umuntu akira igisebe ariko inkovu igumaho buri gihe ukayibona ariko bijya bishoboka ko hari igihe ubona uyikuraho.

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA