Ashaka impamvu iteka zo gutuma tudahuza urugwiro!

Hashize amezi abiri umugore wanjye adatuma mwegera cyangwa mukoraho. Iteka ashakisha impavu zituma tudahuza urugwiro mu ijoro ry’urukundo. maze kurambirwa kandi muby’ukuri sinzi ikibitera. Yatangiye ambwira ko arwaye umutwe, ubundi ngo arananiwe, ubundi ngo ari mu mihango cyangwa se agashaka intonganya zituma andakarira bigatuma ambuza kumukoraho.

Ese birakwiye ko umugore akoresha igitsina nk’iturufu akangisha, yima cyangwa aha umugabo we uko abishatse ntanikiganiro kibayeho?

Ingaruka se zo mu ghe bimeze bityo ni izihe?

Ese ari wowe bibayeho wakora iki?

Wakwihangana igihe kingana gite ngo ufate umwanzuro?

Ese inama wagira uwo mugore ni izihe?

Ese wabwira iki uwo mugabo?

Uratekereza ko byaba biterwa n’ iki?

Abakunzi ba wateta.com, tubahaye ikaze mutubwire icyo mubitekerezaho ndetse munafate umwanya wo gusubiza ibi bibazo mubinyujije gutanga ibitekerezo ahagana hasi kuri iyi nkuru.

Inkuru irambuye nk’igisubizo cya wateta.com kuri iki kibazo tuzayibagezaho mu minsi iri imbere.

Mugire umunsi mwiza.

NB : Buri wa gatanu tuzajya tubagezaho bimwe mu bibazo by’abasomyi.

2 September 2016
Abasuye iyi nkuru : 1436
IBITEKEREZO
  • mama Baby, 14:38 - 2/09/2016

    ntibikwiye ko Umugore abigira igikangisho kumugabowe.ariko kandi wasanga uyu mudamu afite ukuntu yahahamutse wenda umugabo we nta mutegura cg se ntigeze amwumvisha uburyohe bw’urukundo.kuko byaramuryoheye nawe yajy aabimusaba (umudamu).so inama nagira abameze batyo.1.
    1)uyu mugabo arebe niba ajya anezeza umudamu we .cg niba adatura aho yarangiza ibye akiryamira bityo bigatuma umudamuwe atamwifuza bitewe nuko yamwicishije agahinda.
    2) bakeneye kwicara bakareba niba ntakibazo kindi bafite murugo bakagicyemura.
    3) Umudamu nawe yisubireho ahe umutwarewe niba ntampamvu ifatika afite si non ari kwiyangiriza umugabo ataretse n’urugo rwe ruzasenyuka
    Murakoze ndabakunda

  • tevez, 17:15 - 6/09/2016

    inama namugira namwicaze umubaze impamvu natamubwizukuri amureke

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA