Habaye iki gituma atakinyikoza ?

Ndababaye, ndashengurwa nshira, nubwo nkomeza kuryumaho ngo abavandimwe n’inshuti batamenya intimba nikoreye ! Ntinya ko mba urwamenyo, none ngize amahirwe mbonye aho nisanzurira, kuko nibura nziko ndibuvuge ikindi k’umutima ntawe undeba mu maso ngo amenye uwo ndiwe ngo hato atanshira urubanza.

Iminsi ya mbere nabanje kwibwira ko ari ibisanzwe, kuko hari hashize icyumweru kimwe atanyikoza nyamara kandi mbere twarahuzaga urugwiro mu ijoro ry’urukundo nibura kane mu cyumweru. Nabanje gutekereza ko ari uko wenda ananinwe. None ubu amezi abaye arindwi, aza akarya akaryama, agakora nkaho ntahari, niyo nijijishije nkamukoma inkokora ngo ndebe ko nibura yagira icyo yibwiriza,ansunikira hirya.

Nabuze aho nahera mubaza icyabaye, gusa simbura gutekereza ko afite indi nshoreke akaba ariyo mpamvu yo kuntera umugongo. Mu gitondo namubajije icyabaye, andeba mu maso, arangije arambwira ngo ntabona icyo nshaka kuvuga, maze arahaguruka arigendera. Nkora uko nshoboye ngo abana batabona ko hari ikibazo, ariko kwihangana biranze. Ndi umuntu, nanjye ngira ibyifuzo. Umukozi dufite mu rugo, agira isuku kandi mbona ari umusore uhamye, none uwakwihorera umugabo wanjye ko ahahira urugo nanjye nkajya nicyemurira ikibazo cyanjye k’uruhande ?

Nkuko mpora mbigarukaho kenshi, imibonano mpuzabitsina kubashakanye ni ikintu cy’ingezi kugira ngo urugo rugende neza, ariko kandi giherekezwa n’ibindi bintu runaka kugira ngo hakomeze kubaho umunezero mu muryango. Ikintu kibanze kugira ngo ibyo byishimo bikomeze kubaho, ni ikiganiro cyeruye kandi mucishije bugufi ugirana n’uwo mwashakanye. Iyo icyo kiganiro kibuzo, byanze bikunze urwicyekwe rurabataha, ukumvikana mwari mufite rukayoyoka.

Nta mpamvu ufite yo gutinya uwawe, kandi mu kinyarwanda baca umugani ngo aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye. Ikibazo ntigikemurwa no kwikurirrira ibindi bibazo, nko gutangira kuryamana n’umukozi wibwira ko aribyo bizatuma utunganirwa. Wikwisenyera, ahubwo, fata umwanya, utegure utuntu twose uziko akunda, bigutware wenda icyumweru kugira ngo umugushe neza kandi niyo cyarenga ntacyo bitwaye. Abagabo akenshi burya bameze nk’abana, iyo umuguyaguye agera aho agacururuka, maze umusabe kukubwira ikibazo kiri hagati yanyu. Wica urubanza utaramenya impamvu y’ukuri nubwo nemenyeraya nawe ko amezi arindwi ashize atakwikoza agaragaza koko ko harimo ikibazo.

Numara kumenya impamvu y’ukuri, uzaba umaze kubana kimwe cya kabiri cy’igisubizo cy’icyo kibazo, kandi ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.
Wateta,com izakomeza kuganira nawe mu nkuru zacu zitaha.

Reka dusabe abakunzi ba wateta,com batange ibitekerezo bakubwira uko babyumva n’icyo wakora. Mu minsi iri imbere tuzaha igice cya kabiri iyi nkuru, tumaze kumenya uko byagenze umaze kumuguyaguya ukamenya igitera uko kutakwikoza.

Usanze afite inshoreke wabigenza ute ?

- Ikibazo cyose waba ufite jya ahanditse ngo « Baza Kubana », utwohorereze ubutumwa, tuzagusubiza mu gihe gikwiye.

26 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 1750
IBITEKEREZO
  • Niyigena Rwema Iliza Liliane, 09:44 - 2/06/2016

    Mana weee ubu se koko azapfa ? Mbega inkuru nziza ! Rwose utubabarire ntazapfe tutamenye iherezo, mu minsi ya none inshuti nka Ngabo nizo zeze. Kubana turamushimira cyane n’ukuri uri umunyabwenge

  • mukamugisha , 10:08 - 26/07/2016

    jyewe ndumva gufata decision imeze gutyo yo kumuca inyuma first of all uzaba wisenyeye ikindi uzaba wisuzuguje?? icara umuganirize umubaze nezaa impamvu ndahamya ntashidikanyako Niba agukunda azagusobanurira mukomezanye neza nkuko byahozee cg wamuhaga nabi ntiyishime???? banza nawe wisuzume.nubona ntakosa ufite uzamugushe neza azakubwira murakoze.

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA