Iyo umusore ankorakoye mva amaraso mu mavangingo, ngira inama?

Umukunzi wa wateta.com yatwandikiye atubwira ko afite ikibazo kimukomereye kandi ko yumva nta muntu numwe yakibwira cyane cyane ko ibimubaho yumva bidasanzwe bikamutera ubwoba n’ipfunwe agahitamo kubyihererana akaryumaho nubwo ngo bimutera ubwoba bwinshi kandi ni mu gihe.

Ati ubu narumiwe, iyo ndi kumwe n’umukunzi wanjye , agatangira kunkorakora bimwe bintera kwishima nkanyurwa, bimwe njya numva ngo abandi bakobwa baratoha kubera ubwo buryohe, njye ndatoha ariko bitari ububobere busanzwe, ahubwo njye ni amaraso asohoka mu mavangingo. Ati mfite ubwoba kuko numva hari ikintu kitagenda neza mu mubiri wanjye kandi nkuma bizambuza no kuba nashaka. Ati ubwo se umugabo abibonye ntiyagira ubwoba bikamuhahamura bigatuma urugo rwanjye rusenyuka?

Muby’ukuri mu muco wacu nyarwanda usanga akenshi tugira ubwoba, cyangwa amasoni yo kuvuga ibintu bitubaho bisa nkaho bidasanzwe cyane cyane iyo bijyane n’imibonano mpuzabitsina cyangwa se iyo bijyane n’ibistina. Kuba uva amaraso mu mavangingo, bigaragaza ko koko hari ikibazo ariko kandi ntibivuga ko atari akabazo gato katakemurwa n’abaganga mu buryo bwihuse. Wigira isoni zo kujya kwa muganga, witinya ko bazagucira urubunza cyangwa bakagutekereza uko utari.

Ubuzima ni ikintu gikomeye kandi iyo ari ikintu kikubangamiye mu bijyanye n’urukundo cyangwa mu byiyumvo by’umutima aho bigutera kurushaho guhangayika. Ushobora no gusanga impamvu bijya bikubaho ari uko wenda uba winjiye mu mihango, ariko niba uvuga ko bikubaho iteka iyo umukunzi wawe atangiye kugukorakora, inama nziza kurusha izindi ni ukureba umuganga ukabimusobanurira nta soni namba kandi byakagombye kugutera kuko ni ikibazo kireba abaganga bazagukorera isuzuma rikwiye hanyuma bakagufasha kandi sinshidikanya ko uzakira bidatinze. wikwibaza aho uzahera ubisobanurira umuganga imbona nkubone. Ibyo ntacyo bitwaye.

Burya ababyeyi benshi nabo baba bagira isoni z’ubwambure bwabo, ariko iyo igihe kigeze cyo kubyara byanze bikunze izo soni bazishyira hasi bakareka abaganga bakababyaza nubwo bwose bibasaba kwirekura no kwerekana imyana ndangagitsina mu buryo bweruye. Witinya rero kuganiriza umuganga ikibazo cyawe kuko nagufasha ugakira azaba akuvuye ikibazo ufite k’umubiri ndetse no kumutima.

Ntegereje ubutumwa bwawe buzambwira ko watinyutse kwivuza kandi bizanshimisha.

Ugire umunsi mwiza.

29 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 1837
IBITEKEREZO
  • marena, 06:58 - 29/07/2016

    Mwaramutse ,wibukeko iyo agukorakora ntaho umuhisha cg umukinga kndi ntubuziko ejo muzakomezanya so,fata icyemezo ujye kwamuganga kko nuburwayi ufite iyo butinze gukira nikibazo urivuza cyane fata icyemezo hakiri kare.

  • XXXXXXXXXXXXXXXX, 08:50 - 4/08/2016

    Uri gutinda ubu tuvugana wakabaye wageze kwa muganga isoni zirisha uburozi sha wikina ku buzima ahangaha

  • Maombi, 10:22 - 15/09/2016

    Ihute wogacwawe ........ Mbega njya kwamuganga vuba nabwangu.

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA