Muntabare! Kugira umugabo utarangiza bigiye gutuma nsenya.

Umukunzi wa wateta.com yatwandikiye arira, atabaza ati" mfite ikibazo kinkomereye. Nasomye inkuru kuri wateta yavugaga ku kibazo cy’abagabo barangiza vuba, bintera kubandikira kuko njye uwanjye ajya kurangiza nahahamutse narize, namwiyatse bikanga bikaba iby’ubusa. Amara isaha irenga, kandi akabishaka inshuro zirenze imwe mu ijoro. Ibyo sinabivamo, ubanza ngiye kwisubirira iwacu."

Iki kibazo cyagarutsweho n’abagore barenze babiri kuri wateta. Muby’ukuri ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imibereho y’abashakanye mu mibonano mpuzabitsina bigenda bitandukana kandi buri rugo bugira ibanga ryarwo. Nubwo hari bamwe baba baragwiriwe n’imigisha ijoro ryabo ry’urukundo rikaba uburyohe gusa, hari n’abandi nkuko twabigejejweho n’uyu mukunzi wa wateta batifuza ko bwira kuko baba bahahamuwe n’icyo gikorwa.

Humura ariko ikibazo cyawe kibonewe umuti. Hari umugani uvuga ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Akenshi igitera kurambirwa ni uko muba mutateguranye neza. Nuko muhita mwinjira mu gikorwa nyirizina mutabanje gukina ka gakino twigeze kubandikira kuri wateta mu nkuru yacu yavugaga ngo "Agakino kanjye nawe kuri uyu mugoroba ni aka". Shaka iyo nkuru kuri wateta wongere uyisome.

Wikwemerera umugabo wawe guhita akwinjirira mu mbere umubiri wawe utarabasha gufata ubushyuhe. Wihakanira ariko na none umugabo wawe, umubuza kugira ijoro ry’urukundo, umwiyama kuko ibyo nabyo bishobora gutera ikibazo mu rukundo rwanyu. Muhere mu gitondo ajya ku kazi, umuherekeze umugeze imbere y’umuryango, mbere y’uko agenda umusome maze umwongorere ko umukunda.

Aranjya ku kazi yisetsa yibaza ibibaye! Uwo munsi aririrwa agutekereza. Ujye unyuzamo umwoherereze utugambo twiza. Nataha kumugoba ndakurahiye ko atari bwifuze kugira aho anyura handi hatari mu rwanyu. Uburyo umurebana akana ko mu jisho atashye, uburyo umwirya imbere atashye kandi umwiteteshaho, ibyo byose biramutera ku kwifuza kandi kuri we biratangira igikorwa mbere y’igihe, ku kwifuza cyane bituma mujya kugera ku gikorwa nyirizina asigaje bibiri bya gatatu (2/3) ngo arangize.

Ni munagera mu cyumba kandi wihita umwemerera ko agukubita rugundihene ngo ahite y’izimanira kuri iryo funguro. Banza umukinishe, umusomagure hose, ubanze ukineshe ubugabo bwe, hanyuma numara kubona yarembye, kandi nawe umubiri wawe watse , ubone kumwiha wese. Ndakurahiye ijoro ryawe ry’uwo munsi riraba rishya, muranyurwa mwembi. Ntiyongera kuba igihasha.

Ese wakagombye kugira isoni zo gukina ako gakino? Kubera iki se ko ari umugabo wawe? Ikindi kandi birakuvura imvune zose ziyo mihini yose umaze iminsi ukubitwa kugeza aho wumva utekereza gusenya. Aragukunda urudasanwe, nawe kandi uranyurwa umukunde bizira iherezo.

30 August 2016
Abasuye iyi nkuru : 2374
IBITEKEREZO
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!
ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA