Ndavugishwa kubera kumukunda!

Mukunda atabizi ariko rugiye kuzansaza neza neza. Gukorana nawe biranzonga nkabura amahwemo, namubona nkumva ikintu ntazi kimfashe munda, ngashaka kujya kwituma nyamara bitari muri gahunda! Iyo ansuhuje ndashyuhaguza nkabira ibyuya mu ntoki, nkumva ndashyushye bidasanzwe nyamara ntakibazo nari mfite ntaramubona.

Mu muco w’iwacu ntibisanzwe ko umukobwa yerura akabwira umusore ko amukunda, cyane cyane ko numva binteye n’isoni cyane. Ikibazo ni uko dukorana nkaba ngomba guhura nawe buri munsi kandi kenshi ku munsi. Aranyegera afite ikibazo ashaka kumbaza gisanzwe cyangwa ikindi kintu cyose ashaka kumbwira kirebana n’akazi nkisetsa bidasanzwe, nkavugishwa, ubanza nawe amaze kubona ko hari ikibazo, gusa sinzi niba amenya niba ari urukundo cyangwa niba yibwira ko ndi umukobwa wataye umutwe.

Mfite abahungu benshi bambwira ko bankunda kandi bambwira ko ndi na mwiza, ariko ibyo ntibimbuza kwikundira uwo musore dukorana. Icyampa tuzakabana. Ndamurota kenshi mu nzozi zanjye, kandi namaze no kumwimariramo ku buryo gukunda undi ntazigera mbibasha. Ateye ukwe pe! afite imitego, iyo agenda ndamureba akarinda arenga! ejo bundi umugore dukorana yarabibonye aranseka arahwera. Amahirwe ni uko ari inshuti yanjye none yirirwa anserereza nabuze uko nigira. yangiriye inama yo kuzamutumira bisanzwe nkajya nanamusaba kumperekeza ahantu hamwe na hamwe kugeza abonye ko mukunda, wenda yazambwira iryo jambo mpora ndota.

Ubwoba mfite ni uko wenda yaba afite umukunzi! Umusore usa nkawe si numva ko yaba abaho nta mukunzi afite. Gusa iyo mbitekerejeho numva ngiye gusara. si numva undi mukobwa watwara umutima w’uwanzonze kuko mukunda byarenze akagero.
Numva bavuga ngo ko aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye, ariko nanone aho kumubwira ikindi k’umutima akanshikaho, nabyihorera nibura akajya akomeza kunsekera, nubwo inseko ye itavuze ko ankunda ariko nibura ituma nsinzira neza kandi ikantera akanyamuneza.

Mbega aramutse ambwiye ko ankunda! Ashyiii, icyuya kirandenze! Yooo, muntabare ni ukuri.

Abakunzi ba wateta.com, mutubwire icyo mubitekerezaho.

Mukomeze kunogerwa na gahunda za wateta.com

15 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 1634
IBITEKEREZO
  • ruth, 22:39 - 15/07/2016

    ngewe ndumva niba Ari umuntu musanzwe musabana wazabimubwira aho kugira ngo uzasare

  • dede, 07:54 - 16/07/2016

    Yooo ihangane pe!aho kunigwa nijambo wanigwa nuwo uribwiye. Uzashake uburyo ubimubwira ariko mukinyabupfura ,maze urebe ukuntu uruhuka.Ariko uteganye ibisubizo 2; yego cg oya .
    Courage sister

  • John, 07:59 - 16/07/2016

    Muraho murakoma? ndumva uwo muvandimwe+kazi yarabigorewemo, gusa icyo yakora ni ukubimwereka aca amarenga kand azabigeraho, erega igitsina gabo dufatwa vuba yewe tunahinduka vuba! gusa azirinde guhatiriza! Murakoze!

  • julia, 16:09 - 16/07/2016

    uzamutumire mukinyabupfura kiza, uti birashoboka ko nyuma yakazi twaganira? icyo azagusubiza ntawe ukizi, gusa nabikwemerera uzamubwize ukuri, nakubwira ibinyuranye nugushaka kwawe kd uzabyakire kuko ntakindi warenzaho, kd naba afite umukunzi ntibizatume ubana nawe nabi , uzitwararike .

  • sasa, 06:02 - 18/07/2016

    yewe njye ntacyo navuga kuko turi kimwe pe,uretse ko njye ntaripfanye narabimubwiye anyemerera ko twazarushinga,ariko uburyo mukundamo sinzi ko nzabona amahirwe yo kubana nuwo mwiza.
    none rero nawe mutumire ubimubwirane amarira unapfukamye nibwo azabona ko washize.

  • La toute, 08:47 - 21/07/2016

    Bimubwire

  • marena, 08:39 - 28/07/2016

    Mwiriwe ,yooo urambabaje kko nakunzeho nzi uburyo umerewe arko ntibyoroshye gukunda umuntu NGO finally agukunde nkuko umukunda byanze bikunze uzavunika wenyine kuko wowe ruri hejuru we ruri haso so,ngembona wakoresha amarenga wenyine akakubanza niba arukuri imana izagufasha

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA