Abarenga 700 bamaze kwiyandikisha muri "Shaka umukunzi" kuri wateta.com

Imbaga y’abasore n’inkumi imaze kwiyandikisha kuri wateta.com mu rwego rwo kubona umukunzi muzabana ubuzira herezo. Biroroshye. ukanda ahanditse "Shaka umukunzi" kuri wateta.com, hanyuma ukiyandikisha ubinyujije kuri facebook cyangwa ukoresheje e mail yawe. Bagenda bakwereka uburyo bigenda kugeza kwiyandikisha birangiye.

Gushyiraho ifoto ni ingenzi cyane kuko nibwo abantu babasha kubona uwo uri we, ndetse bigatera n’umuntu amatsiko n’ubushake bwo ku kwandikira, mugahera aho mutangira kumenyena. Naho iyo udafite ifoto biragorana cyane kugira ngo umuntu abe yabasha kwibwira uwo uri we bigatuma utakaza igihe.

Iyo winjiye muri "Shaka umukunzi" unyuze kuri wateta.com, ukanda ku ifoto y’umuntu wifuza ugahita ubona ubutumwa aba yashyizeho ndetse n’icyo ategereje k’umuntu uzaba umukunzi we. Biranashoboka gushyiraho amafoto menshi. Iyo ubonye unyuzwe na profile runaka, hariho uburyo ushobora kumwandikira, ukoresheje akabaruwa gashushanyije ahagana iburyo iyo ukanze kuri buri foto.

Tinyuka gushyiraho ifoto kuko ntakibi kirimo kandi bizakurinda gutakaza umwanya. Ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi bwagaragaje ko profile ifite ifoto ikurura abantu inshuro zirenga 90% kuruta profile idafite ifoto.

Mukomeze mutwandikire mubinyujije kuri "Baza Kubana’ hano kuri wateta.com, mutugezaho uko byifase muri urwo rugendo twiyemeje kubafashamo. Mu minsi iri imbere, tuzatangira gutegura amahuriro hano mu Rwanda hose mu rwego rwo gushyikirana no kurushaho kumenyana kubiyandikishije kuri wateta.com bagamije gushaka abakunzi. Bikazatuma byanze bikunze uzabona uwo muhuje bidatinze.

Mukomeza kunogerwa na gahunda za wateta.com

23 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 3040
IBITEKEREZO
  • me, 09:16 - 8/06/2016

    Ikibazo cyanyu cya anti-spam kuri normal sign up ntigisobanutse, please clarify

  • aimable Kubana, 17:18 - 8/06/2016

    Anti-spam icyo imaze ni ukwirinda abashyiraho profile zitari izabo cg zitari iz’ukuri. usubiza ikibazo bakubajije hanyuma ugakomeza birakunda.
    Merci.

  • me, 13:42 - 9/06/2016

    kuki kohereza friend request bitemera? ahanditse "yeah" na "nope" Hose urahakanda bikanga. murebe ikibazo kirimo

  • Michou, 20:53 - 13/06/2016

    kogushyiraho ifoto wamaze gu creatinga account bitemera wadufasha ukatubwira uko twabigenza

  • shyirambere j d’amour, 10:51 - 18/06/2016

    nanjye uru rubuga ndarukunze rwose courage kugira inshuti nibyiza ariko kuyikura hanobyo ni akarusho

  • uwera France, 20:50 - 28/06/2016

    ’Mwiriwe?ndashaka kubaza Aimable kuki mukoresha English gusa mukwiyandikisha?Français Yo ntikora.murakoze

  • manirakiza michel, 19:00 - 13/07/2016

    Mwiriwe neza turifuza n’inshuti za banyamahanga cyane aba white(abazungu)

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA