Sinumva impamvu ngomba gutegura umugore wanjye!

Sinumva impamvu ngomba gutegura umugore wanjye! Tumaze imyaka umunani tubana. Kuba ntamutegura ntibyatubujije kubyara abana babiri. Njye rwose numva ari uguta umwanjya kuko umugore abereyeho kunezeza umugabo we, ni inshingano ze.

Njye rwose ntababeshye ndataha muvuye ku kazi, nkanyura mu kabari amasaha abiri cyagwa atatu naramara kumva nshize icyaka ngataha. Si ndi umusinzi kuko nta na rimwe nta ubwenge cyangwa ngo ndandabirane. Iyo ngeze mu rugo rero nsaga umugore wanjye yambikiye amafurunguro, nkarya akenshi aranantegereza ngo dusangire cyeretse iyo byabaye ngombwa ko asangira n’abana. Ngera imuhira akenshi abana baryamye.

Iyo maze kurya rero, tujya mu cyumba, iyo agize amahirwe wenda musoma isongonda rimwe cyangwa abiri ku munwa, ashiduka namugeze mu mbere. Atinzwa no kwiyambura gusa, nako hari n’igihe ntatuma yiyambura nkaba namaze kwiyakira. Ubwo nduhuka ari uko ndangije, ngahita mpidukira ngasinzira, nongera gukanguka mu gitondo nabwo merewe nabi ngahita nongera kwihaza mu ijoro ry’urukundo mbere y’uko ricya.

Ubwo se ikindi aba yifuza n’iki? kuba ubugabo bwanjye bumugera imbere bugahagarara ni uko mba mwifuza byakagombye kumwereka ko mukunda tutarinze guta umwanya ngo ndamutegura. Ndamukunda arabizi singombwa ko mbimwereka mu bundi buryo. Kuba yaranshatse birahagije agomba kwemera uko nteye.

Gutegurana ni ingenzi cyane mu mibanire y’umugabo n’umugore. Niyo bitaba birebire cyane, ariko nibura ukamuha ako gaciro, ntumufate nk’itungo cyangwa igikoresho, akarushaho kuryoherwa n’icyo gikorwa kitagira uko gusa cy’ijoro ry’urukundo.

Muri macye wikwibeshya wibwira ko gutegura umugore ari we ubyungukiramo gusa, kuko uko umutegura nawe aba agutegira maze mwese mukanyurwa. Burya hari icyo utazi! Hari byinshi wacikanywe nyamara kandi ubifitiye uburenganzira. Uburyohe bw’ijoro ry’urukundo si ukwinjiza ubugabo bwawe mu iriba ryagufukuriwe ry’umugore wawe gusa. Kuko iyo wihutira gusura mu mbere gusa ni nkaho uba uriye 2o% naho 80% bisigaye kandi ari intungamubiri zikomeye ntumenye ibyo ari byo.

Umugore wawe yari yagusoma akongorera mu gutwi ngo ahuhemo buhoro buhoro ngo wumve uwo munyenga? yari yagusoma akonka buhoro buhoro utwo tubere twa kigabo ngo wumve uburyo ubwenge butakara ukifuza ko atazigera ahagarara? yari yagusoma se..., nako reka turebe ibyo wakagombye gukorera umugore wawe n’akamaro kabyo ibindi tuzabigarukaho vuba.

Umugore wateguwe neza, agakorakorwa umubiri wose, uwutemberezaho intoki zawe buhoro buhoro cyane, akamusoma impande zose ntaho usize ari nako umubwira utugambo twiza twose, mu mbere he ujya kuhagera hatose ari nako hiteguye kuhakira. Uburyohe usanzwe uahabona buba bwikubye inshuro igihumbi kuko umubiri uba wamaze kwakira icyo gikorwa kigiye kuba kandi ucyifuza. Mu mbere haba hatemba umunyenga utagabanyije. Niba ugira ngo ndakubenshya uzagerageze urebe.

Urukundo no ku kubaha biriyongera mu muryango. Nawe ubwawe nk’umugabo icyubahiro cyawe n’ibyishimo bitagabanyije biragusanga. Wicikanwa n’ibyo byiza nyamara bikurara iruhande ntubimenye kuko ubica impande umunsi ku munsi. Soroma urwo rubuto ruhiye kuko nta wundi rwagenewe atari wowe wenyine.

Ikibazo cyose waba ufite cyangwa se igitekerezo, wakitwohrereza ubinyujije kuri wateta.com ahanditse "Baza Kubana".

Mugire ibihe byiza.

1 September 2016
Abasuye iyi nkuru : 2511
IBITEKEREZO
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!
ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA