Igisubizo : Urugo rwanjye rugiye gusenyuka kubera nta bubobere.

Igisubizo : Urugo rwanjye rugiye gusenyuka kubera nta bubobere.

Naramukundaga bihebuje, naramurebaga nkumva ndamwifuza. Umunsi wa mbere mubona nahise nemeza ko ari we uzambera umufasha. Umugore mwiza ujyanye n’indoto zanjye kuva kera. Indoro ye inkora k’umutima ngatwarwa wese. Gusa ubu sinzi aho urwo rukundo rwagiye kuko ahahoze amagambo meza y’urukundo ubu yasimbuwe n’intonganya zidashira.

Kuba umugore wanjye atagira ububobere bidutera gukomereka twembi, k’uburyo icyitwa uburyohe bw’ijoro ry’urukundo sinkizi uko busa. Iyo mbibwiye umugore wanjye bimutera umushiha. Sinkifuza kuryamana nawe, ntabara.

Umukunzi wa wateta.com wabajije iki kibazo, araremerewe. Simvuga izina ryawe uri bwimenye, gusa icyo nkwijeje nuko mu minsi micye nzakugezaho imwe muri produits za ryoherwa m’urukundo. Mbere y’uko mbasha kuzigeza i Kigali, ijoro ryawe ry’urukundo rizakunyura.

Si wowe wenyine ufite bene iki kibazo. Tuzabiganiraho mu buryo burambuye mu nkuru yacu itaha kandi k’uburyo buri mu nyarwanda kazi wese ufite bene iki kibazo azabasha kukibonera umuti.

Gusa intonganya ntakamaro zifite kuri bene iki kibazo kuko umugore wese ubura ububobere siwe uba wabyikururiye. Akenshi hari n’abagore batagira ubwo bubobere bitewe n’uko abagabo babo baba batabanje kubategura. Nzakwandikira mu minsi iri imbere nkubwire uburyo amatembabuzi azagufasha mu ijoro ry’urukundo azakugeraho.

Ubutaha tuzasubiza umukobwa watwandikiye atubwira ko agiye gukora ubukwe, ariko ko umugabo we yamubajije niba yaraciye imyeyo ,amuhakaniye ngo abona umugabo we arababaye. Ikibazo cye, ni ukumenya niba hari umuntu wamufasha kuyimucira m’uburyo bwihuse mbere yo kurushinga.

Ntucikwe n’igisubizo cy’iki kibazo.

21 October 2016
Abasuye iyi nkuru : 4605
IBITEKEREZO
  • Damascene, 13:09 - 17/05/2016

    Uretseko Hari N’abagabo Badategura Abagore Babo. Bikabaviramo Kutabona Ububobere.

  • sandra, 06:11 - 3/06/2016

    Aimable warakoze kubwibiganiro byubaka.uwo mukobwa utaraca imyeyo ashobora kuyicira in 3week iba ikuze abikora butijoro na mugitondo

  • tity2015, 08:30 - 10/11/2016

    Oh no...birababaje,gusa iyi couple bihangane ,Umugabo ajye ategura umugore neza,n.ukuri ububobere bugera aho bukaza,hanyuma Aimable azagufasha muri za products zubaka umubiri.tiens bon courage

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA