Namufashe asambana none ngo mubabarire ! Nkore iki? (igice 1)

Nari niriwe mpihibikana mpaha ngo mutekere ibyo akunda! Nari niriwe mutekereza, nibuka ibintu bimwe na bimwe byaranze urukundo rwacu nkisetsa.
Uwo munsi numvaga mwifuza. Twari twaraye dutonganye ariko byorohereje.
Yari yansabye ko namukorera ibintu bimwe amaze igihe yifuza ariko njye numva bitandimo. Ntanabeshye umwanya muto naranamurakariye cyane nibaza uburyo ahobora gutekereza ibintu nk’ibyo.

Sinkunda intonganya, nzi neza ko ankunda, nubwo tutabona ibintu mu buryo bumwe, nubwo ibyo twifuza bitandukanye, ariko ni umugabo wanjye, ndamukunda, ndamwishimira, aranshimisha. Ankorera ijoro ry’urukundo mu buryo bwihariye nubwo kenshi anenga ko ntaba mwitayeho. Angaya kenshi ko nyurwa nkaryumaho, ko tudasangira ijoro ry’urukundo uko abyifuza.

Nari nagiye gukorera mu ntara, akazi nari mfite karangira kare, nifuza gutaha nta mumenyesheje nifuza kumutungura, ari nayo mpamvu nabanje guhaha ngo ntahe mutekere ave ku kazi atazi ko nageze imuhira ngo nataha twiyunge mubwire ko mukunda nubwo hari bimwe mubiganiro bijyane n’ijoro ry’urukundo ntifuza kuganiraho. Nakuze ndi umukobwa w’amasoni, rero hari byinshi numva ntatinyuka yemwe no kubyumva simbikozwa nkanswe kubikora.

Nageze mu rugo saa cyenda z’amanywa, ariko ntungurwa no kubona imodoka ye iparitse mu rugo. Mbanza gutekereza ko ahari wenda yaba yagiye ku kazi ateze bisanzwe. Umukozi nti yari mu rugo, mfata imfunguzo ndafungura. Mbanza kwikanga mbonye ibirahure bibiri biri kumeza bikirimo icyo kunywa gicagase.

Umutima utangira gutera, ngenda ngana mu cyumba, umuryango ufunze, ariko mfunguye nsanga urugi rudakinze, nkubitwa n’inkuba mubonye aryamanye n’umukobwa natekerezaga ko ari inshuti yanjye. Kubisobanura ntibyoroshye, ariko kuva uwo munsi ubuzima bwanjye numva bwarahindutse. Ntako atagira ansaba imbabazi. Sinzi icyo gukora, nabanje kwicira urubanza nibwira ko ahari wenda nanjye mbifitemo uruhare ariko k’urundi ruhande ndamurakariye bikomeye. Gutana nawe numva nabyo bitanyoroheye. Mungire inama ndabinginze.

Nta mpamvu nimwe ufite yo kwicira urubanza. Nibyo koko mu muryango, umugabo n’umugore bagomba kuganiraho byose ntacyo bishishanya, bakumvikana kumikorere y’ijoro ry’urukundo n’ibyo batumvikanyeho bakabiganiraho buri wese agerageza kumva impamvu z’undi. Iyo umugabo n’umugore baganira byose ntacyo batinye, urugo rwabo rurakomera. Ukwizerana kuriyongera.

Inkuru twabagejejeho mu minsi ishize yitwa “n’iki cyatuma unsha inyuma”, twabagezagaho inama z’imyitwarire k’umugabo n’umugore kugirango hatabaho gucana inyuma.

Mbere y’uko wateta.com ikugezaho icyo ibitekerezaho, reka tubanze duhe umwanya indi miryango yagize ibibazo nk’ibyawe itugezeho ibitekerezo byayo.
Wateta.com izakomeza iyi nkuru ku wa gatandatu taliki ya 07/05/2016.

5 August 2016
Abasuye iyi nkuru : 2946
IBITEKEREZO
  • Gisèle, 14:30 - 5/05/2016

    Biragoye kumubabarira ariko birashoboka. Iyo ubabariye mugenzi wawe wumva uruhutse kandi nawe ukaba umufashije kuko araruhuka kandi agatangirana imigambi mishya mukaba bashya namwe. Murongera mukaba abageni. Umuntu usaba imbabazi kuri bene icyo cyaha aba afite igaruriro. Uwo mugore ariko nawe ashirike ayo masoni imbere y’umugabo we, amukorere ibyo akunda nawe amubwire ibyo akunda buzuzanye bya nyabyo.

  • Ange, 12:27 - 6/05/2016

    Ndi umu maman w’abana babiri, ibyo bakubayeho rwose ni ibisanzwe! Ahubwo wowe ufite amahirwe kuba yaragusabye imbabazi. Hari n’uhita akubwira rwose ko atakikwiyumvamo kdi atakigukeneye. Ubwo rero ufite ayo mahirwe, yabyaze umusaruro, umubabarire hakiri kare. Kandi ugerageze rwose ugandukire umugabo wawe, ibyo agusaba kumukorera byose ubikore wishimye. Ntacyo utakorera umugabo wawe erega! Umunezererwe kurushaho, kandi ujye uhora umusengera ubusambanyi bumuvemo. Na Yesu niko adusaba.
    Matayo 6: 14-15
    Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo so wo mu ijuru azabababarira ibyaha byanyu , ariko nimutababarira abanyu ibyaha byabo na so wo mu ijuru ntago azigera abababarira ibyaha byanyu.

    Numara kumubabarira, Imana izabigufashamo, ubone arahindutse burundu bibe amateka.

    Murakoze!

  • alice, 16:10 - 6/05/2016

    KOMERA MAMAN .TANGA IMBABAZI KUKO YAZIGUSABYE BIVUYE KU MUTIMA IKINDI KANDI NAWE ISUZUME NEZA NIMBA BYOSE UBIKORA NEZA MW IJORO RY URUKUNDO ESE IBYO AGUBA KU MUKORERA NUBIKORE WIBWIRA KO NABIBONA AHANDI ATAZAJYA AJYAYO KUBISHAKA .NGAHO RERO IREKURE UMUBABARIRE UBUNDI WUBAKE URUGO RWAWE.CYANE UMUHE IBYO AGUSABA.BYOSE .

  • sincha, 12:23 - 8/05/2016

    Mubabarire ahubwo ucukumbure impamvu

  • Chantal, 15:11 - 9/05/2016

    Ihangane umubabarire, ariko mufate igihe cyo kubiganiraho akubwire impamvu yabimuteye. N’iyo nawe waba ubifitemo uruhare, ariko umwumvishe ko ibyo yakoze atariwo muti. Umuti ni ukuganira ku bitagenda neza mukabyumvukanaho mwembi, buri wese agamije kunezeza mugenzi we. Naho gutinyuka kujyana umukobwa mu biriri bwawe, rwose yarakosheje cyane ariko Imana igushoboze kumubabarira kandi nawe yiyemeze ko atazongera.

  • Rukundo Eugene, 19:30 - 9/05/2016

    Babarira umutware wawe nibwo nzwe uzaba uruhutse. Umuganirize mubwizanye ukuri ibyo udztinyuka kumukorera nimpamvu utinya kubiganiraho. Azabohoka kandi nibwo muzafata ingamba zibubakira urugo kuko igihe cyo kubana ni kirekire. Ntazibana zidakomanya amahembe

  • Soso, 17:26 - 11/08/2016

    Bon ibyabaye byabaye,wamufashe aguca inyuma si amabwire. Ndahamyako bigukomerekeje umutima..ndibazako imbabazi bitoroshye kuzitanga ako kanya biterwa n’umuntu kuwundi. Fata umwanya ukeneye wose ubanze ubyakire bityo utange imbabazi bikuvuye kumutima ataruko abantu babigushyizemo.. nukureba kandi niba Atari ingeso asanzwe akora yihishe kugirango umenye ko bifite igaruriro cyangwa umubabariye ariko uzahora wikanga..

  • Uwera, 18:46 - 11/08/2016

    Once a cheater,always a cheater.call a divorce lawyer

  • JMV, 12:13 - 18/08/2016

    Ihangane wishakemo imbaraga umubabarire ejo udatuma asumbirizwa agasubirayo. erega uko wanga kumwakira niko uwo mukobwa afashijwe na shitani bamureshya. mutabare umutanguranwe umurinde ibibi.
    ikindi nawe menya ibyo abona hanze ubimuhere imuhira azaryoherwa azinukwe ibyo hanze.

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA