Umugore wanjye yansimbuje umwana

Kuva umugore wanjye yabyara, ntakinyikoza ! Nibyo koko twabyaye umwana tumukeneye, ariko kuva yavuka, umugore wanjye ntakinyitaho nka mbere, ijoro ry’urukundo ryo rwose risa nkiritakibaho, keretse iyo bibaye nko kwiyiba kandi nabwo aba yangira ngo ntamukangurira umwana.

Mu myaka ya mbere nabaje kugira ngo bizagera aho bishire, ariko ahubwo uko igihe gihita niko birushaho gukabya. Ubu umwana afite imyaka itatu n’igice ariko turacyarara mu buriri bumwe turi batatu ! Umwana yararaga wenyine akarira none umugore ngo ntagiye kwishavuriza umwana ngo ni ndeke abanze akure.

Ubu se mbyite ko ari ugufuhira umwana nabyaye ? Gusa numva mbabaye ko umugore wanjye nashatse nkunze atanyumva, none ubu rwose ntaruvugiro mfite ! Ijoro ry’urukundo ritubaho gake cyane, urebye nka rimwe mu kwezi nabwo narwanye intambarara. Ndarambiwe, ndananiwe, nsigaye ntaha mu rwacu ntabishaka. Ibitekerezo byanjye bitangiye kuyoba kuko nsigaye nifuza abandi bakobwa.

Iki kibazo ni ingutu kubashakanye. Gukunda umwana no kumwitaho ntibivuga kwambura umugabo umwanya we mu rugo rwanyu. Ntibivuga ko ijoro ry’urukundo rigomba kugirwa ikintu kitagifite agaciro gikorwa kuko akanya kabonetse, kuko bibaye ibyo, urugo rwaanyu ruba rugana kundunduro.

Akenshi gutetesha umwana bituma abagore benshi bibagirwa inshingano zabo mu bijyane n’urukundo, dore ko ari urwa babiri. Abana bazi ubwenge, iyo arize ukamuha iteka icyo yifuza abigira akamenyero, kuko aba aziko akoresha amarira agahabwa ibyo yifuza byose. No mu mikurire ye uburere burangwa n’imico idakwiye. Ni byiza gukunda umwana no kumuha ibyo akeneye ariko mujye mwirinda kurengera. Iyo arize aririra ikitari ngobwa ukamucyaha, agera aho agaceceka kandi ntiyongera ubukurikiyeho.
Witera umugabo kwifuza abandi kuko amaherezo ni birabagaruka mwembi. Witera umugabo wawe kurarikira abandi bakobwa, wiba nyirabayazana utuma aguca inyuma. Nubwo atari wo muti ariko umubiri w’umuntu ugira ibyifuzo, ufite uko uteye .

Byanze bikunze umugabo wawe nabona atitaweho, nta jambo ahafite kuko wumva ko muri icyo gihe hari ibindi bya ngombwa azaguca mu myanya y’intoki usigare uririra mu myotsi. Kuba abivuze ni byiza, kuko ngo mbere yo gushya rurabanza rugacumba umwotsi, rero ushobora kuwuzimya rutaragurumana.

Ijoro ry’urukundo riba mwifata fata ngo mudakangura umwana uri mu buriri bumwa namwe ntabwo aba ari ijoro ry’urukundo. Ijoro ry’urukundo rya nyaryo ni rimwe rigutembereza rikageza mu ijuru rya karindwi . Ariko iyo uririmo wumumiriza umugabo wawe nawe yihengeka ngo arebe ko nibura yakwimara ipfa kuko ari ko kanya abonye kameze nko kwiyiba, biba bigoye.

Umwana ni mumuhe icyumba cye aho bishoboka, aho bidashoboka mushyire akamatora ke ahandi cyanwa nibura ku ruhande.
Iyi nkuru tuzayiha mu minsi iri imbere igice cya 2.

23 August 2016
Abasuye iyi nkuru : 2003
IBITEKEREZO
  • said, 09:10 - 19/05/2016

    Nibyo koko numva abahanga bavuga ko iyo imibonano idakozwe nibura inshuro eshatu mucyumweru urugo ruhoramo ibibazo.uwo mugabo nabe yihangannye ashake aho uwo mwana yajya arara hatababangamiye.
    Murakoze

  • Numuhire Aline, 10:18 - 19/05/2016

    Uwo mumama yo gukabya, nonese ko twe ntawugeza no kuri 2ans tukirarana yibwira ko ari ukubanga? guha umwanya uwo ukunda akisanzura ntako bisa, ari kwiyicira umugabo atanaretse uwo mwana ari kugira umutesi wa cyane.

  • Fidele, 10:42 - 19/05/2016

    Nukwihangana cg mukanya mwiyiba mukindi cyumba

  • ALINE, 15:29 - 19/05/2016

    ibib bintu bibaho cyane murakoze iyinkuru irankebuye nanjye niho naganishaga kuko mbanumva ntakwikura umwana wanjye iruhande cg ngo mpindukire mutere umugongo .reka twisubireho

  • Mary, 13:01 - 20/05/2016

    Uwo mumama ibyo akora sibyo. Ariyicira umugabo ndetse n’uwo mwana arimo kwigisha imico itari myiza. Uwo mwana ni mukuru cyane wo gushakira icyumba cye, Umugabo nabiganireho n’umugore we bafate umwanzuro ukwiye.

  • alice, 14:07 - 22/05/2016

    ubundi umwana ava mucyumb cya babyeyi ryari?iyo ari ibishoboka ku miryango yifashije umwana arara mugatanda ke .no mucyumba cye .ikindi kandi cg akararana na babyeyi inyum ya maman we kirazira kuraza umwana hgati .uyu mugabo nabwire umugorewe ajye asoma wateta.com azahakura amasomo.

  • Keila, 17:27 - 6/06/2016

    Murakoze kuvuga kuri iyi nkuru
    Rwose natwe dufite umwana afite 2ans ariko kuva yavuka yanze icyumba cye tujyera naho twimura igitanda cye mucyumba cyacu aracyanga igihe cyose ahora ashaka kuryama hagati yacu ndetse iyo mukozeho jyira muhindure jye hagati ararira kuburyo burenze!ubwo papa we yaba afite akazi nkuko bisazwe akavuga mureke urabizi ndazinduka.twese byaratuyobeye pe!
    Twajyerageje no kwimukira mucyumba cye twembi we akarira akabyuka akajya mucyacu twabuze uko twazabijyeza

  • ALICE, 15:00 - 23/08/2016

    Mbanje gusuhuza abasomyi ba wateta byumwihariko na AImable utugezaho inkuru zitandukanye, ntatinze nshuti za wateta, buri wese ari umwana ari se bafite uruhare kuri maman, maman agomba kumenya uko apanga amasaha ye, ubundi ku myaka 2, itegeko umwana aba agomba kuva mu cyumba cy’ababyeyi ni byiza gutoza abana Banyu kugendera ku gitsure cyanyu nka babyeyi kuva bakiri bato, bitabaye ibyo iyo ubishatse akuze ntibiba bigishobotse, si byiza ko iyo umwana arize nta mpamvu ifatika ihari umwereka ko hari igikuba gicitse, umucungira hafi ukamushyira mu gitanda cye akarira arahaze ni muzima, ubundi ukicara hafi aho akubona ko kurira kwe ntacyo bikubwiye arageraho aceceke asinzire gusa iyo ugize impungenge ufata nku gufasha kumurera agasasa hafi ye ku buryo amukurikiranira hafi, ninde mubyeyi utazi ko hari amezi runaka agera abana bagatangira gufuhira ababyeyi babo? uzagerageze yonka uzasobanukirwa niyo mpamvu uba ugomba kwirinda hakiri kare ko uburenganzira bwe aribwo ngombwa naho bidashobotse. sorry hano harimo nikindi cy’uburangare(no gushishoza guke) kwa bagore bibi bihe, byabaye he se, ko umwana asimbura se? kugera naho mumushyira hagati yanyu? uziko twe abakuru batubwiraga ko kinazira umwana kujya hagati yanyu.

  • keza, 10:22 - 24/08/2016

    hari ikintu kimwe ntemeranyaho nababyeyi!! ngo umwana aranga yanga ate?niba udashoboye kumushyira kuri gahunda kuri 2 ans uzabishobora agize 15!!! nimuve murayo mukure mumutwe mumenyeko mwabaye ababyeyi !! umwana utarwaye wariye wahaze arize ko mutararanye bitwaye iki?? ese utekerezako yarira iminsi ibibiri !! ntanumwe bakura mucyumba cyiwabo abishaka ninkuko abenshi bava ku ibere batabishaka uhamujyana kungufu ukajya umujyana ukamuryamisha ukavayo asinziye ageraho akabimenyera rwose!! namwe ntimukabere abagabo ikigeragezo nihe mwabonye umwana aryama hagati yababyeyi koko ?? ubwose umugabo ntakeneye gupfumbatwa?? mwikosore rwose

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA