Umugore utanyurwa

Umugore utanyurwa mu buriri ashengurwa n’intimba ariko akaryumaho kuko mu muco w’iwacu abivuze byaba ari amahano. Nyamara kandi kuva kera na kare, umuco wacu wagiye ushyira imbere ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina.

Ninde utarumva ibijyanye n’umuco wo kuva kera cyane wo gukuna ku bakobwa,ndetse no kunyaza kubagabo ? Nubwo umuco wacu bitamenyerewe ko umugore cyangwa umugabo baganira kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina, hahozeho imikorere yo kuryoha no kuryoherwa kandi bombi bagahurira mu cyakabiri, maze rukambikana, umunezero ukabasaga bombi.

Tuzagira igihe gihagije cyo kuganira kuri uwo muco wo gukuna ndetse n’impamvu abagabo bakunda cyane uburyo bwo kunyaza iyo bakora imibonano mpuzabitsina.( Impamvu, uburyo n’icyakorwa kugirango unyurwe mu mibonano mpuzabitsina wabisanga mu gice cya Ryoherwa m’urukundo .)

Kunyurwa k’umugore ntibivuga imibonano mpuzabitsina gusa nubwo ari kimwe mubintu by’ingenzi bituma ijoro ry’urukundo ribaho koko.

Ijoro ry’urukundo ntiritangira nijoro iyo umaze gushyiramo ikanzu y’ijoro cg iyo umugabo wawe akuyemo imyenda yiriranywe asigaranye ikariso gusa. Dore ko mubo twaganiriye benshi ngo kizira kwinjira mu ijoro ry’urukundo habona.

Ngo ijoro ry’urukundo rigomba kuba mu mwijima w’icuraburindi ! Ese waba uzi impamvu yizo soni ?

Kunyurwa k’umugore, gutangira mu gitondo cyakare, mbere y’uko abyuka.

Ese umwakira mu maboko yawe, ukamusoma utuje, maze ukamubaza uti, waramutse ute mugore nkunda?

Akabariro ka mugitondo ni urukingo rukomeye ku bibazo by’umuryango cyangwa se ku buryo umunsi uribugende haba ku mugabo cyangwa umugore.

Ariko se ako kabariro kaba kakozwe gate ngo urwo rukingo rugirire akamaro mwembi?

Birakomeza…

19 July 2016
Abasuye iyi nkuru : 2537
IBITEKEREZO
  • Gisèle, 14:20 - 5/05/2016

    Akabariro ka mu gitondo ntikagipfa kuboneka kubera imirimo iri hanze aha. Abantu babyuka iya rubika batinya gukererwa akazi abandi batinya gucikwa n’ibyashara ugasanga ako kabariro kaburiwe umwanya. Mwiyumvishe noneho mwene uwo muntu uko ataha nimugoroba ameze! Ubwo wahera hehe ugira ibyo umubaza? Dore icyo kibazo cyamaze ingo kuko ababuze icyo bakora bakoresha igihe cyabo ku baburiwe igihe!

  • Mukiza iba, 19:35 - 18/05/2016

    uko byagenda kose mugomba kugerageza uwo mwanya ukaboneka kuko bitabaye ibyo urugo rwagira ibibazo

ANDIKA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU

BAZA KUBANA